in

Pasiteri urimo kugurisha imfunguzo z’ijuru yaciye ibintu

Umupasiteri wo muri Nigeria yaciye ibintu nyuma yo gutangaza ko afite imfunguzo zo mu ijuru ndetse atangira kwaka abayoboke be amafaranga kugirango azabafashe kuzinjira mu ijuru.

Mu minsi mike ishize nibwo uyu muhanuzi witwa Jeremiah yagaragaye avuga ko yakiriye imfunguzo zo kwinjira mu bwami bwo mu ijuru yiherewe n’Imana ndetse asaba buri muyoboke we kuzigura kuko ngo urufunguzo rumwe ari ibihumbi 100 by’ama Naira.

Mu gusobanura ibyo avuga neza,uyu muyobozi w’itorero,MercyCity Jeremiah’s Church ,yifashishije umurongo wo muri Matayo igice cya 16 umurongo wa 19, kivuga ko Yesu yari yabwiye abigishwa be ko azabaha imfunguzo z’Ubwami.

Jemiah yahise avuga ko izo mfunguzo zavuzwe muri Bibiliya Imana yamugendereye irazimwihera bityo ari kuzigurisha kuri ariya mafaranga.

Muri ayo mashusho yagiye hanze,ntabwo byamenyekanye niba abayoboke b’uyu mugabo baraguze izo mfunguzo ku bwinshi kugirango bazatahe ijuru.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore w’imyaka 19 yatereye ivi umukobwa w’imyaka 17

Umujura yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kwiba telefone y’abandi