Ndi umukobwa w’imyaka 24 kandi kubwubuntu bw’Imana, ababyeyi banjye bamfashije kurangiza amashuri yanjye kugeza kurwego rwa Tronc Commun. Papa yaramfashije rwose mu myigire yanjye, kimwe na mama.
Ariko umwaka umwe nyuma yo kurangiza kaminuza, mama na papa ntibari babanye neza kuko mama yamuciye inyuma. Icyo gihe nanze kuvugana na mama kuri kiriya kibazo kugirango muburyo bwo kumuhana.
Umunsi umwe, nageze murugo, papa ambwira ko mama yigendeye, byarambabaje kugeza aho, narize amarira iryo joro ryose. Ntawe uzi aho mama aherereye kugeza ubu, nsigaye mbana na papa.
Nabonye akazi muruganda mbifashijwemo na papa, kandi tubana neza, nka papa n’umukobwa we. Umunsi umwe mu gitondo cya kare, papa yarantunguye ansaba gusimbuza mama, avuga ko ashaka kundongora, ariko bizaba hagati ye na njye.
Nabitekerejeho, ariko bisa nkaho ntiteguye, nyamuneka mumfashe kubitekerezaho. Nkore iki?,