Producer Akimana Patience uzwi nka Pacento wakoreye indirimbo abahanzi benshi nyarwanda barimo Naason, TBB, Urban Boys n’abandi benshi batandukanye aherutse gushyira ahagaragara indirimbo ye nshya yise SINABAHO.


Producer Pacento yagize ati: ” Iyi ndirimbo nashakaga kuvuga ko umuntu nkunda cyane ntamufite ntabaho”. Yavuze ko iyi ndirimbo yayituye umukunzi we batameranye neza muri iyi minsi akaba ari nawe yavugaga ko atamufite atabaho. Yanongeyeho ko igitekerezo cy’ibanze cyo gukora no gusohora iyo ndirimbo byatewe n’uko atari abanye neza n’umukunzi we.
Kanda hano wumve indirimbo yitwa Sinabaho ya Pacento
https://www.youtube.com/watch?v=-otuwMAtXWM&feature=youtu.be