One Tree Entertainment ni label nyarwanda ikorana n’abanyempano zitandukanye ikaba ifite intego yo kuzamura impano zabo. Ubu iyi label ibarizwamo abahanzi b’abaraperi batandukanye , aba producers b’abahanga ku rwego rw’igihugu na management team ihagije bakorana umunsi ku munsi.
Indi ntego ya one tree ni ugukora ibikorwa by’intangarugero byivugira byo ubwabyo. Bimwe mu bikorwa by’iyi Label wabibonera ku muhanzi G_TRY uri gutunganyirizwa mixtape n’aba producers ba ONE TREE: amajwi arimo gutunganywa na HOLU naho amashusho arimo gutunganywa na director wa ONE TREE uzwi ku izina rya L.Vital. Mu kiganiro YEGOB yagiranye na ONE TREE ENTERTAINMENT badutangarije ko iyo mixtape y’umuhanzi G_TRY iriho zimwe mu ndirimbo zamaze kugera hanze bongeyeho kandi ko bafite n’undi muhanzi uzwi nka Espy akaba anaherutse aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshyashya ikomeje kugenda ikora ku mitima y’abakunzi benshi b’umuziki nyarwanda.

Mu kiganiro kirambuye YEGOB yagiranye na ONE TREE ENTERTAINMENT badutangarije ko bafite intego yo kugarura urukundo rwinshi rw’abafana mu muziki nyarwanda cyane cyane mu jyana ya HipHop bagakora ikinyuranyo ugereranyije n’umwaka ushize wa 2016 aho hagaragaye umubare muke w’abafana b’iyi njyana mu Rwanda. Ubuyobozi bwa One Tree bwakomeje budutangariza ko ahanini icyo kibazo cyo kuba injyana ya HipHop itarakunzwe cyane umwaka ushize cyatewe n’abahanzi bakoraga HipHop muri icyo gihe ndetse n’itangazamakuru rya showbiz muri rusange.

Abahanzi bakoraga HipHop bageze igihe bibanda mu zindi njyana cyane kurusha injyana ya HipHop ,muri icyo gihe abaraperi bari bahugiye mu zindi njyana, HipHop yarakuze ikurana n’indi generation ishoboye kandi ifite inyota yo kugira aho igera bivuye ku mpano n’ibikorwa igaragaza. Icyo cyuho cyabayeho nicyo cyakonjesheje urukundo rw’abafana ba HipHop mu Rwanda.

Bakomeje badutangariza ko nanone zimwe mu mpamvu zabiteye harimo n’itangazamakuru rya showbiz aho byagaragaye ko abahanzi bashya mu muziki nta gaciro bahabwa na bimwe mu bitangazamakuru ngo hatoranywemo abakora kandi abashoboye bakumvikanishwa mu banyarwanda nta ngorane. Bigenze gutyo urwego rw’amarushanwa (competition) rwazamuka na ba bahanzi bandi bazwi bibwira ko bagezeyo bagakora cyane noneho abafana bakabona ibyiza ari nako urwego rw’umuziki nyarwanda ruzamuka rugahangana ku isoko ry’umuziki mpuzamahanga.

One Tree Entertainment irarikiye abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange amashusho y’indirimbo nshyashya ikoze ku rwego rwo hejuru y’umwe mu bahanzi bayifitemo amasezerano izasohoka vuba bidatinze. Mu gusoza, abayobozi ba One Tree Entertainment basabye abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange gukomeza gushyigikira impano z’abanyarwanda kugirango twiheshe ishema n’agaciro tunateze igihugu cyacu imbere.
Bimwe mu bikorwa bya One Tree Entertainment:
performance muri magical summer
Espy – Bari BABIZI (Official video)
G-Try – UKU (Official video)
Si ibi gusa kandi kuko barimo no gutegura amashusho y’akataraboneka y’indirimbo SOLDIER ya G_TRY baduhamirije ukuri ko izasohoka mu minsi mike kandi ikazashimisha abakunzi ba HipHop Nyarwanda kubera ubuhanga buhanitse yakoranywe.