Ku bakurikiranira hafi amakuru tubajyezaho mu minsi ishize twari twababwiye ko bivugwa ko Olegue yasubiye muri studio gukomeza ibikorwa bya muzika doreko ariho Akura.
Iyo nkuru iheruka kwemezwa n’uwo muririmbyi, mu kiganiro yagiranye n’ikimenyamakuru Akeza.
Mu kiganiro bagiranye Olegue yemeje ko ari muri Studio agiye gukomeza ibikorwa byiwe bishyashya biri mu nzira.
Uwo muririmbyi muri icyo kiganiro yasabye abafana kumwizera kuko basanzwe bazi ko atajya abatenguha, ubu Kandi ngo azaza atandukanye n’uko bari bamumenyereye.
Uwo muririmbyi yabwiye Akeza ko iyi ndirimbo izasohoka mbere yuko umwaka urangira, ariko Kandi akaba avuga ko iyo ndirimbo izaba itwika bitewe nigihe izaba isohotsemo.
Iyo ndirimbo nyuma yo gusohoka , Olegue yavuze ko izaba irimwo amashimwe ku Mana kuko yamutabaye.
Ntiharamenyekana niba izasohokana na mashusho ariko bikaba bishoboka kuko iyo ndirimbo izafata akanya kuko uku kwezi kwa 11 kwo gushobora kuyisiga itarasohoka.
Nyuma y’amakuru yahaye icyo kinyamakuru, uwo muririmbyi amaze igihe asangiza abamukurikirana ku rubuga rwa Instagram amashusho atandukanye amwerekana Ari muri studio.