in

Nzovu yahitiyemo amazina The Ben na Pamela bazita imfura yabo bitegura kwibaruka – VIDEWO

Mu gitaramo gikomeye cyari cyateguwe, Ally Soudy na Lucky Nzeyimana bayoboye ibirori basabye The Ben na Uwicyeza Pamella gutangaza igitsina cy’umwana wabo. Nyuma y’igihe abafana bagerageza gutekereza ku gisubizo, The Ben yahisemo kuririmbira umugore we indirimbo ye nshya True Love, amwereka urukundo rwinshi imbere y’abafana.

Pamella, wari ufite intege nke, yavuye ku rubyiniro, maze The Ben asigara aririmbana n’abafana be. Muri icyo gihe, yahishuriye imbaga ko we na Pamella bitegura kwibaruka umwana w’umukobwa, bishimisha cyane abari aho. Inkuru y’iki gikorwa cyateye benshi ibyishimo yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Nzovu, umunyabigwi kuri YouTube, nawe ntiyatanzwe. Yafatanyije n’abafana gutekereza izina ry’umwana wa The Ben na Pamella. Mu gushimangira igitekerezo cye, yatangaje amazina abiri: Itangishaka cyangwa Aziyigihe, atekereza ko yaba ari amazina meza y’umukobwa wa The Ben na Pamela.

 

 

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

AS Kigali yakomoje kuri ruswa ishinjwa abakinnyi bayo ku mukino batsinzwemo na Rayon Sports

Inkuru y’akababaro ku bakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi Omborenga Fitina, Yunusu Watara na Sibomana Abouba bapfushije Papa wabo