Mu ijoro ryo ku wa 20 Gashyantare 2025, igitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye mu ihema rya Camp Kigali, cyitabirwa n’abantu benshi cyane. Cyari cyatumiwemo abanyarwenya batandukanye, barimo Yaka na Nzovu, bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga. Abaraho banyuzwe n’urwenya rw’aba basore, basetsa abantu mu buryo budasanzwe.
Kubera umubare munini w’abitabiriye, bamwe ntibashoboye kwinjira, kuko ihema ryari rito. Fally Merci, utegura ibi bitaramo, yiseguye ku batabonye imyanya, abasezeranya ko abaguze amatike ariko ntibinjire, bazayakoresha mu bitaramo bizakurikiraho. Yavuze ko ibi bibazo bizaganirwaho kugira ngo ibitaramo bizaza bizabe byiza kurushaho.
Abari babashije kwinjira bagiriye ibihe byiza, cyane cyane ubwo Nzovu na Yaka basesekaga urwenya rutangaje. Byageze aho Muyoboke Alex anyurwa cyane, agenera Nzovu impano ya telefoni. Ikindi kidasanzwe cyabaye ni uko ubwo Nzovu yabazwaga umuhanzi akunda, yasubije ko ari The Ben, avuga ko yamutumiye mu gitaramo cye.
Igitaramo gikurikira cya Gen-Z Comedy giteganyijwe ku wa 27 Werurwe 2025. Iki gitaramo kizaba gifite umwihariko kuko kizizihiza imyaka itatu iyi gahunda y’ibitaramo imaze ibera mu Rwanda.


