in

Nyuma yo kwitwa ‘amazirantoki n’icyondo’, Kivumbi asubije Papa cyangwe turumirwa

Mu ntambara y’amagambo imaze iminsi hagati y’umuhanzi Papa cyangwe na K1vumbi King, rukomeje kubura gica doreko noneho nyuma y’indirimbo yasohotse ku mugoroba washize, kuri ubu Kivumbi yamaze kugenera ubutumwa bushya papa cyangwe bugendanye n’iyi ndirimbo.

Abiinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Kivumbi yabajijwe niba arajya gukora indirimbo isubiza iyi Papa cyangwe yamuuririmbiye, yasubije mu magambo y’icyongereza ati:”I will tell you this straight up, he is NOT getting a diss track from me. Someone hug him and tell him that he is loved.”

Ugenekereje mu kinyarwanda, yagize ati:”Ndakubwiza ukuri kwambaye ubusa, nta ndirimbo imusubiza uzumva inturutseho. Hagire umuhobera amubwire ko akunzwe.”

Ubutumwa Kivumbi yageneye abategereje ko asubiza Papa cyangwe

Guterana amagambo kw’aba bahanzi bombi byaturutse ku kuba umwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga yarabagereranyije, Kivumbi akavuga ko adasuzuguye Papa cyangwe ariko yumva batagereranywa.

Written by Moise Mfitumukiza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. :+250 789 079 952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa yafashwe n’amagini nyuma yo kubatizwe mu mazi magari ahita atangira gukubita Pasiteri wamubatizaga(videwo)

Umugore umaze iminsi mike arongowe yatse gatanya kubera umugabo we utamwizihiriza isabukuru