in

Nyuma yo kwica mushiki we amutemye yahanishijwe igihano gikomeye

Uyu mugabo w’imyaka 58 y’amavuko, yaburanishwaga n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ruri mu Kagari ka Matyazo mu Murenge wa Ngoma.

Iki gihano cyo gufungwa burundu, uyu mugabo witwa Ntakirutimana Domitien, yagikatiwe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2022 ubwo uru Rukiko rwamuhamyaga iki cyaha cyo kwica mushiki we witwa Mukarutagengwa Immaculee.

Ubushinjcyaha bwaburanaga n’uyu mugabo muri uru rubanza, buvuga ko iki cyaha yagikoze tariki 02 Kamena 2022 ahagana saa kumi z’umugoroba (16:00’).

Uyu mugabo yaburanye yemera icyaha, avuga ko yatemye mushiki we ahantu hatandukanye harimo mu mutwe no ku ijosi agahita ahasiga ubuzima.

Ntakirutimana Domitien yari amaze iminsi afitanye amakimbirane na nyakwigendera, bapfa kuba yari amaze iminsi agurisha ku isambu y’iwabo ariko ntibamuheho.

Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira mboneragihugu, ndetse Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, ruracyemeza.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bruce Melodie na Butera Knowless baserukiye u Rwanda

UEFA Champions League yakomezaga Liverpool na Bayern Munich zabonye itsinzi Barcelone yongera gutenguha abakunzi bayo, amakipe amaze Kubona tike 1/8