in

Nyuma yo kuzuza abantu miliyoni kuri Instagram Shaddy Boo agiye kuyobora igitaramo cyo kwizihiza ako gahigo

Shaddy Boo umaze igihe gito yujuje abantu basaga miliyoni imwe kuri Instagram agiye kuyobora igitaramo cyo kwizihiza ayo mateka yakoze ari uwa mbere mu Rwanda.

Iki gitaramo cyatumiwemo ibyamamare bigiye bitandukanye harimo: Dj Marinoud uzaba uri kuvanga umuziki, Kenny K Shot uzasusurutsa abazitabira icyo gitaramo, Kuvumbi King na we azaba ari muri icyo gitaramo, Kenny Sol ukunzwe n’abantu batari bake na we azaba yitabiriye, Momolava, Zihla, Sandra Miraj, Okkama.

Shaddy Boo ukunzwe n’abantu batari bake ku mbuga nkoranyambaga, ni we uzaba uyoboye iki gitaramo ndetse akazaba ari kwizihiza kuzuza abantu bagera kuri miliyoni imwe ku rukuta rwe rwa Instagram.

Iki gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Werurwe guhera saa Kumi z’umugoroba (4pm) kuri Hotel yitwa ‘The Keza Hotel’ Kibagabaga.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka ndimbati yatawe muri yombi

Breaking News: Mashami Vicent yamaze gusezererwa mu ikipe y’igihugu Amavubi