in

Nyuma yo kubyarana na musaza we abana bane ,wa munyarwandakazi ibyamubayeho birarenze(video)

Umugore witwa Mukandamage Domithile w’imyaka 44 utuye mu murenge wa Busasamana uherutse gutanagaza ko yashakanye na musaza we bahuje se na Nyina ndetse bakaba barabyaranye abana bane bakuru kuri ubu yahinduriwe ubuzima.

Uyu Mukandamage aganira n’itangazamakuru yari yatangaje ko bahuriye i Kigali atamuzi cyane ko uyu musaza we yari yaraburiwe irengero Bazi ko yapfuye.AVUGA ko bahuye uyu musaza we Ari umukozi wo murugo baza gukundana ndetse akajya amwitaho akamuha amafaranga ndetse n’izindi mpano zitandukanye zihabwa abakundana.

Nyuma yaho basubiye mu cyaro ababazi neza batangira kujya babasebya ko bashakanye bavukana biza no gutera amakimbirane akomeye muri uyu muryango agatera imirwano ihoraho, uyu mugore yaje kumuta arigendera ndetse n’umugabo nawe yinyurira Izindi nzira arongera aburirwa irengero nk’uko na mbere byari byaragenze.Uyu mubyeyi yaje kubaho mu uzima bumugoye aho yirwaga asaba umuhisi n’umugenzi ngo amufashe.

Nyuma y’aho aya makuru ageze kuri benshi Domithile yaje guterwa inkunga n’abagiraneza aho yubakiwe inzu nziza ,ndetse nk’uko bigaragara mu mashusho ya Afrimax bose bari bishimiye kujya mu nzu yabo nyuma y’ubuzima bubi banyuzemo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yasambanye n’umugabo w’abandi akorerwa ubugome buhambaye

Amafoto: Abakobwa 10 bakundirwa kwambara neza