Umunyarwenya Alfred Aubin Mugenzi wamamaye nka Kigingi wo mu gihugu cy’Uburundi wari uherutse gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we kuri ubu bambikanye iyurudashira , imbere y’Imana.
Ku wa 12 Ukuboza 2021, Kigingi na Marina basezeranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Burundi biyemeza kubana byemewe n’amategeko.
Ku wa 24 Nzeri 2021 Kigingi yasabye anakwa umukunzi we Marina, mu muhango wabereye kuri Ineza Garden i Kinyinya muri Kigali.
Ubukwe bw’aba bombi bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Mutarama 2022, mu birori binogeye ijisho. Basezeranye imbere y’Imana, nyuma bakira abatashye ubukwe.


