Hakim ukina mu kibuga hagati ariko asatira, yari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi yanganyije na Benin 1-1 muri Benin, igitego cy’Amavubi kikaba cyaratsinzwe na Mugisha Gilbert ku mupira yari ahawe na Sahabo.
Uyu mukinnyi ntabwo u Rwanda ruzaba rumufite ku mukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatatu i Kigali kuko yabonye ikarita itukura agahita asubira mu Bufaransa.
Ejo hashize ikipe ya Lille y’abatarengeje imyaka 19 yakinaga na Paris Saint-Germain y’abatarengeje imyaka 19.
Lille U19 yaje gutsinda uyu mukino igitego kimwe ku busa bwa PSG U19, iki gitego kikaba cyaratsinzwe na Hakim Sahabo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, Sahabo yashyizeho ifoto yishimira iki gitego agaragaza umupira yambariyemo imbere uriho ifoto ya Nyirakuru, yaherekejwe n’amagambo amwifuriza kuruhuka mu mahoro.
Ati “kugarukwa kwiza nyuma yo kuva mu ikipe y’igihugu. Nyogokuru ruhukira mu mahoro.”