Paulo Martin Jordan wari umaze igihe gito afunzwe azira kuba yarishe umugore we yaje gusangwa yapfiriye Aho yari afungiye nyuma y’uko yari yarumvise amakuru y’uko agiye guhabwa imbabazi.
Uyu mugabo Martin Jordan akaba yari yarahamwe n’icyaha cyo kwica umugore we Elizabeth Jordan ndetse akaza gukaturwa imyaka 14 y’igifungo, gusa ny urukiko rukaba rwarahisemo kumuha imbabazi.
Nk’uko uwo bigeze gufunganwa ndetse bakaba kuba n’incuti yabitangaje, yavuze ko ubundi yari amaze igihe kitari gito afite agahinda gakabije ndetse atakibasha no kurya, bukaba aribyo byamuvuriyemo kumva atataha ngo arebane n’abana yahekuye mama wabo.
Iyi mfungwa bafunganwe Stuart Sumnall akaba yaragiye abwira abashinjwe kureberera imfungwa ndetse no kuzirinda ko bajya bahoza akajisho kuri Martin Jordan kuko iyo avuze k’umugore we ndetse n’abana babiri bafitanye agira ibitekerezi byo kuba yakwiyahura.
Amakuru Sumnall yahaye urukiko avuga ko havura icyumweru kimwe ngo yiyahure yumvaga avuga ko atabasha kubaho umugore we nawe atakiriho.
Coroner David Lewis avuga ko ubwo yajyaga gukora Paturuyi mu gitondo yasanze aho Martin Jordan yafungirwaga yapfiriyemo akaba avuga ko yaba yarapfuye mu ijoro ubwo yari wenyine.