Umugabo yavugishije abantu benshi nyuma y’uko bari baziko bamushyinguye yapfuye batungurwa no kumusanga ari muri gereza arimo agororwa.
Nkuko tubikesha uwabyanditse ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko umuryango wategereje uyu musore ubwo yari yaragiye, bakamutegereza imyaka n’imyaniko bamaze kumubura rero bigira inama yo gukoresha ikiriyo cye ko yapfuye ntanumurambo bafite.
Umusore yavuye iwabo nijoro agiye kugura SUYA ageze aho kuzigurira, ahasanga police yakoze umukwabo baba bamujyanye gutyo iwabo bategereza ko agaruka baraheba hanyuma baramushakisha baramubura.
Haciyeho imyaka 4, bakoresha ikiriyo cye baziko yapfuye nuko nyuma y’imyaka 5 ahereza nimero umupasiteri wari wagiye muri gereza ngo aze kumuhamagarira iwabo ababwire uko byamugendekeye.
Nyina ndetse n’umuryango we muri rusange bakibyumva, baguye mu kantu ndetse birabashobera ukuntu bakoresheje ikiriyo cy’umuntu muzima.