in ,

Nyuma y’ibibazo biri mu muryango wabo ifoto idasanzwe Zari yashyize hanze yavugishije abantu

Ku munsi w’ejo nibwo inkubiri yo gusiba amafoto bahuriyeho yatangiye ku mpande zombi gusa Zari niwe wabimburiye Diamond. Uru rugo rwa Zari Hassan n’umuhanzi Diamond Platinumz rurasa nk’aho rugeze ku musozo kuko nabo batangiye gutera intambwe yo gukurana mu ntekerezo zabo aho bashishikaye cyane mu gusiba amafoto bahuriyeho ku mbuga nkoranyambaga.

Zari yashyize hanze ifoto yatumye bamwe mu bafana be bamucyurira ndetse baramwandagaza

Abakurikiranira hafi imibanire y’aba bombi bemeza ko irimo agatotsi ndetse ko kuzongera kubana bigoye, Zari yatwaye abana yabyaranye na Diamond arigendera ndetse uyu mugore yamaze gutangaza ko nta wundi mwana ateganya kubyarana n’uyu muhanzi.

Ifoto Zari yashyize hanze yatumye yibasirwa cyane n’abakunzi b’uyu muryango aho bamwe bamunenze uburyo yihutiye gutwara abana agasiga n’umugabo we mu gihe hari abandi bamushyigikiye ndetse bamwereka ko bari kumwe mu byo akora byose.

Dore bimwe mu bitekerezo byayitanzweho :”DAIMOND HAKUTAKIIII????????????????????AMESHAKUCHOKAAA NA UONGO WAKO WA KUMPA WATOTO FAKE BECAUSE OF FAME,HAYA LEO KAKUITA YULE WA SOUTH ????????????????????????WEWE UNAMUITA HUBBY HUNA HATA HAYAAA BIBI KIZEE WEWE UNA MIAKA 45 NA WATOTO 5 NA AKILI KICHWANI KWAKO NI ZERO ????HUTAKIWIIII ENDELEA KUJIPENDEKEZAA KWA DAIMOND AMESHAKUCHOKAAAAA KWENDRAAAAA MALAYA KIZEE????????@zarithebosslady

Tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati “Diamond ntagukeneye amaze kuzinukwa ikinyoma cyawe cyo kubyara abana ukabamwitirira, Wowe uramufata ukamwita umugabo wawe nyamara wibuke ko uri igikecuru cy’imyaka 45 kinafite abana 5, Nta bwenge ugira mu mutwe wawe uri zeru, Ntago ugikenewe imbere ya Diamond kuza umwishyira imbere, Yarakurambiwe genda wa ndaya y’igikecuru we!!!

Undi yagize ati “If you in the war don’t allow your enermy to be the winner….remember daimond is your husband and is happiness of your children

Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati ” Niba uri mu rugamba ntuzigere na rimwe wemerera abanzi bawe ko barutsinda, wibuke ko Diamond ari umugabo wawe akaba n’ibyishimo by’abana bawe”.

Undi ati ” Wachana na wanaume mama tee, watakukula pesa zako.jitulize MA. Meanie ni wako mkiwa kitandani.

Tugenekereje yagize ati ” Umva mama rekana n’abagabo, bazarya amafaranga yawe gusa, iturize mama, umugabo ni uwawe iyo muri kumwe mu buriri gusa.

Hari undi wanditse gutya ” Zari hii dunia tunapita mtumaini mungu kwa kila jambo inshallah utashinda huu mtihani . mwenyezi mungu akusimamie”

Tugerageje kubishyira mu Kinyarwanda yagize ati ” Zari muri iyi si tugomba kwizera Imana muri byose tunyuramo kandi nibishaka uzatsinda ibi bigeragezo byose uri kunyuramo, Imana igukomeze kandi ikurwanirire”.

Uku niko bamwe bakomeje kubwira Zari utorohewe mu rugo rwe kubera ibibazo bimaze iminsi biruvugwamo byo gucibwa inyuma na Diamond ndetse akabyarana n’undi mugore Hamisa Mobetto, Ibi bikaba ari nayo ntandaro yatumye Zari akuramo ake karenge.

Twabibutsa ko muri iyi minsi Diamond ahararanye na Hamisa Mobetto babyaranye tutibagiwe ndetse na Shaddy Boo w’umunyarwandakazi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Karekezi Olivier yahishuye iby’inkumi yaterese ikamutesha umutwe

Dore amafoto y’abastar nyarwanda yabiciye bigacika kuri instagram muri iki cyumweru