Ni mu gihe byavugwaga ko amikora macye n’inkwano y’umurengera ari byo ntandaro yo kudashinga ingo ku basore bamwe, hari abavuga ko imyitwarire itaboneye ya bamwe mu bakobwa b’iki gihe yatumye bazikubira ibyo kuzashaka abagore.
Umwe muri aba basore wumvikana nk’uwahuzwe ibyo kuzashinga urugo nubwo atarwigeze, yatoboye avuga ko kubona umukobwa bashingana urugo bitoroshye kubera imyitwarire bakomeje kugaragaza kuko usanga abenshi barabaswe no gusambana no kunywa amayoga n’ibindi.
Bakomeje bavuga ko bigoranye kubona umukobwa wa kwita mutima w’urugo kuko bose baba bararangije guta umuco.