Nyarugenge:Hamenyekanye impamvu yatumye umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yirukana abana barenga 100.
Ku nkuru dukesha BTN Tv nkuko aba bana babitangaje bavuze ko icyo bazize ari uko batigeze bishyura amafaranga y’ishuri bityo bakaba barangiwe kongera kwinjira mu ishuri batayazanye.
Ubwo Uwimana Imacure umuyobozi wiki kigo cya Gs Cyahafi yabazwaga kuri iki kibazo cy’abana birukanywe bakangirwa kongera kugaruka mu ishuri.
Yavuze ko ahubwo igisigaye ari ukubajyana mu kigo kinzererezi anongeraho ko atazakomeza kwikopeshereza aba bana ibyo kurya kandi atazi niba bazamwishyura.
Gusa ibi ntago babivugaho rumwe n’ababyeyi kuko ababyeyi bakomeje kugaragaza imbogamizi mu kubura amafaranga y’ishuri gusa abayobozi b’ishuri bo ntibabikozwa