in

Nyarugenge: Abacuruzi b’utubari n’abakunzi b’agatama ntibari biyumvisha ukuntu bazajya bafunga kandi icupa ryari rigeze aho riryoshye

Nyarugenge: Abacuruzi b’utubari n’abakunzi b’agatama ntibari biyumvisha ukuntu bazajya bafunga kandi icupa ryari rigeze aho riryoshye.

Abacuruzi bacuruza ibinyobwa birimo n’inzoga bo mu mujyi wa Kigali akarere ka Nyarugenge mu murenge wa Muhima ntibemranya ku Cyemezo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB rwafashe rwamasaha utubari tuzajya duhagarikira serivisi dutanga.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko ubwo iki Cyemezo cyasohokaga hari ababyishimiye bitewe nuko wasangaga mu gihe cyamasaha akuze, abacuruzi bakundaga guhura nibizazane byaterwaga nababaga baganjijwe na manyinya.

Umwe muri aba bacuruzi ukorera mu kagari ka Kabeza, utifuje ko imyirondoro ye ijya ahagaragara, yatangarije Bplus TV dukesha iyi nkuru ko iki Cyemezo cyaje gikenewe gusa ariko nanone akaba avuga ko RDB yarikwiye kongeraho amasaha make kugirango bagaruze igishoro.

Ku rundi ruhande umwe mu bakiriya babo avuga ko iki Cyemezo kizakemura byinshi bitewe nuko amasaha yakundaga kubashuka ugasanga ntamafaranga basigaranye.

Ku wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023, Nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB rwasohoye itangazo rigaragaza amasaha resitora, utubari, utubyiniro n’ububiko bwa Liquor bizajya bifungiraho.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Igikorwa wakoze nta bugabo burimo pee! Umwana Bruce Melody yabyaranye n’umukobwa wahoze ari umukozi wo mu rugo muri 2015 nyuma akaza kumwihakana akomeje kuvugisha benshi

Dj Brianne yasangiye n’abana be mbere y’uko basubira mu mirimo y’abana bari bamaze iminsi batari bari gukora kubera ingengabihe yashyizweho (AMAFOTO)