in

Nyanza: Umushumba yapfuye urupfu rutunguranye aho yasanzwe yimanitse mu mugozi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Gashyantare 2023 umushumba yasanzwe mu kiziriko yapfuye.

Nyakwigendera yarasanzwe aba mu mudugudu wa Nkinda mu kagari ka Mpanga mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza ari naho yarasanzwe akora akazi k’ubupagasi karimo nako guhinga akanaba umushumba w’inka n’ihene.

Abakoresha be nibo batabaje inzego z’ubuyobozi bazibwira ko Hitabatuma Silas w’imyaka 43 y’amavuko bamusanze mu kiziriko cy’ihene yapfuye bikaba bikekwa ko yiyahuye.

Nyakwigendera yarafite abana babiri akaba yakomokaga mu karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Uyu mugore bivugwa ko yaguye muri gare Nyabugogo ntawuzi aho yari agiye cyangwa yari avuye

KIGALI: Inkuru y’akababaro muri gare ya Nyabugogo

Kigali: Urubyiruko rurasaba kongera ahacururizwa udukingirizo