in

Nyanza! Habereye impanuka y’igikamyo cyari gipakiye itaka maze kigonga umwana w’imyaka 6

Mu Karere ka Nyanza mu murenge wa Muyira, akagari ka Nyundo mu mudugudu wa Nzoga, habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bw’ikamyo yari ipakiye itaka, yica umwana w’imyaka 6 y’amavuko.

Byabaye ku wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2023, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, aho umushoferi witwa Kakira Hamad, wari utwaye iyo modoka y’ikamyo ifite purake IT 823RE, ubwo yavaga i Muyira yerekeza Busoro, yahuye n’umwana witwa Nsengiyumva Martin, wambukaga umuhanda, aramugonga ahita apfa.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro by’Akarere ka Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma. Ni mu gihe umushoferi nawe afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Busasamana ndetse n’icyo kinyabiziga.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu Burundi bihinduye isura! Mu gitaramo cya The Ben abafana bahakoreye ibintu bitari byitezwe -Amashusho

Ntago byamutwaye igihe kinini! Miss Uwicyeza Pamela nyuma y’uko umugabo we The Ben avuye ku rubyiniro ari gusuka amarira ahise agenera ubutumwa Abarundi