in

Nyampinga w’u Rwanda Kundwa Doriane yagaragaje impamvu irushanwa rya Miss Rwanda ridakwiye gukurwaho

Kundwa Doriane wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, yagaragaje ko irushanwa rya Miss Rwanda ridakwiriye gukurwaho burundu, cyane ko ryafunguriye abakobwa benshi imiryango.

Ibi Miss Doriane yabigarutse mu kiganiro Ally Soudy On Air, yemeza ko iri rushanwa rifite umumaro.

Hashize umwaka urenga ri rushanwa rihagaritswe biturutse ku bibazo byarivuzwemo, bijyanye na ruswa ishingiye ku gitsina.

Bamwe bemeza ko iri rushanwa ryakavanweho burundu gusa abandi bakemeza ko ari irishanwa rifite umumaro.

Miss Doriane umaze imyaka irenga itanu aba muri Canada, yavuze ko nk’umuntu waciye muri iri rushanwa, azi agaciro karyo n’umumaro ryagiye rigirira abakobwa, bityo ridakwiriye guhagarikwa.

Ati “Njye nk’umuntu waciye muri ririya rushanwa, byamfunguriye imiryango myinshi no kuba turi kuganira ni ukubera ryo.

Kuri njye ni ikintu gifitiye urubyiruko akamaro kuko rituma babasha kugaragaza ibitekerezo byabo ndetse no kubaka sosiyete.”

“Miss Rwanda yamfunguriye imiryango n’abandi bantu bandi iruhande. Yego, habayemo ibibazo nka biriya gusa nizera ko bizafasha kuba igikorwa cyanozwa kigakomeza mu maboko y’abandi bantu.’’

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo bamubeshye ko kampanyi yahombye arataha ahita yica umugore we utwite umwana w’amezi 6

“Ninde wundi uri kubona ko yashaje”! Amashusho Shaddyboo yarangaje agatuza ari kubyinisha amabere ari kuvugwaho bihambaye