Harerimana Patrick w’imyaka 34 y’amavuko uvuka i Nyamirambo mu kagari ka Kivugiza, yapfuye mu buryo butunguranye nyuma yo guteragurwa ibyuma n’abantu babiri bari kuri moto.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 9 Werurwe 2023 nibwo uyu musore yishwe ateraguwe ibyuma, mu muhanda ujya ku irimbi ryo mu Rugarama mu Mudugudu wa Muhoza.
Bavuga ko uyu musore yari atashye avuye kunywa inzoga mu kabari ageze muri uwo muhanda, moto iriho abantu babiri imucaho igeze imbere iragwa agiye gutabara abari bayiriho bamuteragura ibyuma arapfa.
Umunyamabanga Nashingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Uwera Claudine, yemereye Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu musore yishwe n’abantu batari bamenyekana.
Yagize ati “Yego byarabaye ariko ikirego kiri muri RIB, amakuru dufite ni nk’ayo mufite, byabaye mu rukerera saa kumi.”
Yakomeje avuga ko igikorwa cyo gushakisha aba bantu bishe uyu musore cyatangiye kandi bazafatwa.