in

Nyamirambo: umugabo n’indaya ye bibye amafaranga mu kabari bakubitwa nk’izakabwana(Amafoto) 

Umugore ukora uburaya n’umugabo bari bari gusangira inzoga mu kabari gaherereye i Nyamirambo bakubiswe mu buryo bukomeye kuri uyu wa Kabiri, nyuma yo gufatanwa amafaranga ibihumbi 85 bari bamaze kwiba muri ako kabari.

Bakimara kwiba aya mafaranga bahakanye ko atari bo bayatwaye bashaka, guhita biruka ariko ushinzwe umutekano muri ako kabari ababera ibamba.

Babanje kubafungirana ahantu ubwo bari banze gutanga ayo mafaranga bibye.

Uburakari bw’abari bari aho bwatumye babahukamo barabakubita.

Nubwo uyu mugore wafashwe yateraga amahane ashaka gutera amabuye abari bamaze kumukubita, byageze aho bamaze gusubiza amafaranga y’abandi, barabareka baragenda.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

AMAFOTO: Dore uburyo Juno Kizigenza yakiranwe yombi akigera i Burundi  

Harmonize ari mu rukundo n’umunyarwandakazi w’ikizungerezi(amafoto)