in

Nyamasheke: Umukobwa udafite ikimasa cyimya ntibagarure ntashobora kubona umugabo bazabana ubuziraherezo ahobwo ahera ku ishyiga rya nyina

Nyamasheke: Umukobwa udafite ikimasa cyimya ntibagarure ntashobora kubona umugabo bazabana ubuziraherezo ahobwo ahera ku ishyiga rya nyina.

Mu murenge wa Cyato wo mu karere ka Nyamasheke, haravugwa inkuru y’uko umukobwa ugiye gushaka umugabo agomba kuba yujuje ibisabwa byose n’umusore birimo kuba afite ikimasa ndetse n’ibikoresho byose byo murugo, bitaba ibyo ntazabone umugabo.

Abaganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru bavuze ko abasore bo muri uwo murenge bahenze cyane.

Bavuga ko iyi nka igomba kuba ifite agaciro k’ibihumbi 300frw kugira ngo bahabwe umugabo.

Umusaza umwe yagize ati “ehh barahenze, nonese niba narabyaye umukobwa, biransaba gushaka iyo nka, dufatanye haboneke iyo nka y’ikimasa, ya nka namara kuyibona dushake matera, dushake ibyangombwa byose byubaka urugo, byose umukobwa wanjye abijyanye.”

Undi yagize ati “uyu muco wo gutanga ikimasa ntabwo ariwo, abantu bakawamaganye, ariko nanone mu gihe ugifite uri umukobwa, ntabwo wagisiga murugo iwanyu kandi ugiye kubaka urugo, ari ifumbire ugiye gushaka.”

 

 

 

 

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abagore babeshyaga abagabo bakabagerekaho abana bahiye ubwoba nyuma yo kumva ko abagabo bamenye ubwenge bwo kujya gupimisha DNA

Mu minsi mike amaze i Nyarugenge! Rutahizamu w’umunya-Nigeria Victor Mbaoma umuchou w’abafana ba APR Fc yatangiye kuvuga Ikinyarwanda – VIDEWO