in

Nyamara hagiye gusa! Umunyamakuru Ismail Mwanafunzi agiye kurushinga n’umukobwa w’ikizungerezi wahoze ari umunyamakuru gusa yigiriye kwibera hanze y’u Rwanda

Umunyamakuru Ismail Mwanafunzi agiye kurushinga n’umukobwa w’ikizungerezi na we usanzwe akora umwuga w’itangazamakuru

Ismaël Mwanafunzi agiye kurushinga na Mahoro Claudine wahoze ari umunyamakuru wa Radio 10.

Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE ni uko Ismaël Mwanafunzi yamaze gufata irembo hakaba hatahiwe umunsi w’ibirori by’ubukwe.

Ismaël Mwanafunzi na Mahoro bazakora ubukwe bwabo ku wa 1 Nyakanga 2023.

Biteganyijwe ko buzabera mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, bukazabimburirwa n’Umuhango wo gusaba no gukwa uzabera mu busitani bwa Musée Ethnographique y’i Huye.

Ni mu gihe umuhango wo guhana isezerano ryo gushyingirwa wo uteganyijwe kubera mu Katederale ya Butare mbere y’uko abatumiwe bakirirwa mu busitani bwa Musée Ethnographique y’i Huye.

Kuri ubu Mahoro Claudine yahagaritse umwuga w’itangazamakuru akaba asigaye yibera hanze y’u Rwanda.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Hafi no gukuramo imyenda: Amashusho ya Shaddy Boo arimo azunguza umubiri mu kabyiniro akomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga – VIDEWO

Biteye agahinda: Umukinnyi w’inyingi ya mwamba muri Real Madrid yashenguwe cyane n’irondaruhu yakorewe n’abafana b’ikipe ya Valencia