in

Nyamagabe: Umugore arahigishwa uruhindu nyuma y’ibyo yakoze akaza kubyigamba nyuma(Reba ifoto y’uwushakishwa) 

Umugore wo mu Karere ka Nyamagabe arashakishwa nyuma y’amakuru yamenyekanye ko yishe umugabo we asiga amutabye mu gikari cy’inzu batuyemo aratoroka.

Mukamuvara Martha wo mu Mudugudu wa Biraro, Akagari ka Nkumbure arashinjwa kwica umugabo we  Hakizimana Xavier akamutaba mu gikari agatoroka.

Ubuyobozi bw’Umurenge  wa Tare mu Karere ka Nyamagabe buvuga ko bwahawe amakuru n’umuyobozi w’umudugudu wa Biraro.

Gitifu w’Umurenge wa Tare, Mudahunga Callixte avuga ko umugore witwa Mukamuvara Martha akekwaho kwica umugabo akabiceceka igihe kinini kubera ko yamwishe taliki ya 01 Mutarama, 2023.

Nyuma tariki 19 Gashyantare, 2023 ngo yaje kubibwira abana be babiri bakuru batuye mu Mujyi wa Kigali.

Mudahunga avuga ko uyu mugore yababwiye ko na we agiye kwiyahura, bahita baza kureba niba iyo nkuru ari mpamo koko.

Mudahunga uyobora Umurenge wa Tare, avuga ko nta raporo bari babona ihamya ko uyu muryango wari ufitanye amakimbirane, usibye mu minsi yashize ko umugore yaje kubaregera umugabo ko yagurishije inka akanga kumuha amafaranga.

Hakizimana Xavier na Mukamuvara Martha babyaranye abana batatu umwana w’umuhererezi w’umukobwa afite imyaka 7, ni we wabanaga n’ababyeyi ariko icyo gihe na we ngo ntabwo yari ahari.

Mukamuvara Martha ushakishwa.

Ivomo: Umuseke.com

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Davido yakozwe ku mutima n’umufana we kubera ibintu yakoreye imodoka ye, maze amusezeranya ikinu gikomeye

Umwana w’imyaka 17 yatawe muri yombi