in

Nyakabanda: Umugabo yakubiswe agirwa intere n’abo yaguriye bamuziza ko yatinze kwishyura inzoga banyoye

Uyu niwe mugabo wakubiswe.

Ibi byabereye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, aho umugabo yakubiswe n’abandi bagabo batatu bari basangiye inzoga bamuziza ko hari amafaranga banywereye ntayishyure.

Ku wa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2023 nibwo uyu mugabo usanzwe ukorera irondo mu Murenge wa Rwezamenyo, yakubiswe na bagenzi be.

Byabereye ahitwa muri Karabaye mu Kagari ka Munanira ya I mu Murenge wa Nyakabanda.

Abatangabuhamya bavuze ko uyu mugabo yakubiswe nyuma yo kutumvikana na bagenzi be aho bamushinjaga ko hari amafaranga banywereye atari yishyura kandi yari yiyemeje kubagurira.

Uyu mugabo wakubiswe yabwiye IGIHE dukesha aya makuru ko yazize ubusa kuko inzoga bamushinje kutishyura yazishyuye.

Kubera gukubitwa akazahara, abaturage bahise bahamagaza imodoka y’umutekano y’umurenge wa Nyakabanda iramujyana, abakoze uru rugomo nabo baje gutabwa muri yombi.

Uyu niwe mugabo wakubiswe.

Ivomo:IGIHE.com

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa Gasogi United yahawe inkwenene kubera umuntu yavuze ukwiye guhembwa n’umukinnyi w’umukino batsinzwemo na Rayon Sports

Umwana w’imyaka 17 yazukiye mu buruhukiro habura amasaha mbarwa ngo ajyanwe gushyingurwa