Ibi byabereye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, aho umugabo yakubiswe n’abandi bagabo batatu bari basangiye inzoga bamuziza ko hari amafaranga banywereye ntayishyure.
Ku wa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2023 nibwo uyu mugabo usanzwe ukorera irondo mu Murenge wa Rwezamenyo, yakubiswe na bagenzi be.
Byabereye ahitwa muri Karabaye mu Kagari ka Munanira ya I mu Murenge wa Nyakabanda.
Abatangabuhamya bavuze ko uyu mugabo yakubiswe nyuma yo kutumvikana na bagenzi be aho bamushinjaga ko hari amafaranga banywereye atari yishyura kandi yari yiyemeje kubagurira.
Uyu mugabo wakubiswe yabwiye IGIHE dukesha aya makuru ko yazize ubusa kuko inzoga bamushinje kutishyura yazishyuye.
Kubera gukubitwa akazahara, abaturage bahise bahamagaza imodoka y’umutekano y’umurenge wa Nyakabanda iramujyana, abakoze uru rugomo nabo baje gutabwa muri yombi.
Ivomo:IGIHE.com