in

Nyagatare: Abaturage ntibavuga rumwe na rwiyemezamirimo wahanitse ibiciro ku marimbi yo muri aka karere

Hashize amezi abiri mu karere ka Nyagatare amarimbi yose yeguriwe rwiyemezamirimo, none kuri ubu ibiciro yashyizeho kugira ngo ushyingure mu irimbi abaturage ntibabivugaho rumwe.

Ubu abaturage bo muri aka karere iyo bagiye gushyingura bishyura amafaranga mu byiciro bitatu.

Abaturage batishoboye bo mu kiciro cya 1 bishyura amafaranga ibihumbi 30Frw y’ubukode bw’irimbi, abo mu kiciro cya 2 bo bishyura ibihumbi 300Frw maze bagakorerwa ibyibanze kumva bagiye gushyingura, abo mu kiciro cya 3 bo bishyura ibihumbi 500Frw maze bagakorerwa ibisabwa byose kumva harimo no kuyubakisha amakaro.

Abaturage bavuga ko ibi biciro bihanitse doreko ngo haba hari umuturage uba udafite ayo mafaranga bita umurengera, kandi ikibazo bakaba batemerewe gushyingura mu rugo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Meddy mwakunze ashobora guhagarika kuririmba

Nyuma y’akarere ka Kayonza, ishyano ryageze mu karere ka Nyabihubu abantu bacika ururondogoro