in

Nyabuneka!Urukundo nk’uru ntuzatume ruguca mu myanya y’intoki.

Iyo wirengagije umuntu udasanzwe, ukamufata nabi, ukamutera umugongo, birangira agusize kubera uburyo bubabaje wamufashemo. Niyo mpamvu iteka ukwiriye gushimira no kuba hafi umuntu ugukunda ndetse wa wundi ukwitaho kurenza abandi, ukamuha umwanya n’amahirwe mu buzima bwawe, kuko nagusiga, byanga bikunze uzicuza, kandi ntushidikanye kuri iyo mpamvu kuko uzicuza rwose. Reka tubikwereke neza.

1.Atuza amaze kumenya ko buri kimwe kuri wowe kimeze neza

Ni wa muntu uzatuza amaze kumenya ko umeze neza, wariye se, watetse, waryamye, wasinziriye neza,…

2.Yakunze nta n’ikindi kintu na kimwe agukeneyeho nk’inyishyu

Uzakumbura ukuntu uyu muntu yagukunze ntacyo agendeyeho (Unconditionally). Ufate iryo jambo ngo ‘ntacyo agendeyeho’. Yakunze we n’umutima we wose, kandi nta kintu na kimwe yigeze akwaka nk’inyishyu z’ibyo yagukoreye muri iyo nzira y’urukundo ubona ko amaze kunyuramo kurenza abandi. Nta n’ubwo yigeze yinubira ko utamukunda nk’uko we agukunda, gusa iteka yari abyizeye gusa ntabwo yigeze abigushyiriramo umugozi.

3.Uwo muntu yagukunze kurenza undi muntu wese wigeze agukunda cyangwa wigeze akubwira ko agukunda mu buzima bwawe

Muri ubu buzima ubyange cyangwa ubyemera hari umuntu wagukunze kurenza abandi bose wigeze uhura nabo, niba ataraza, tegereza azaza, ariko niba yaraje ngaho banza wemere ko ahari. Uwo muntu kugeza n’ubu nturemera ko ari urukundo ashaka kuko ugereranyije n’abandi bose mwahuye atandukanye nabo cyane mu buryo bwose, kuko ingero ni wowe uzifite. Ntabwo ari uko adakundwa, yewe si n’uko adakenewe ahubwo ni uko ari wowe akwiriye gukunda. Nta rundi rukundo uzabona kuko ntiwigeze unarubona na mbere hose.

4.Mufite aho muhuriye utazapfa kubonana undi wese

Kuba ufite umuntu mufite aho muhuriye hanini cyane, nta cyiza nka byo muri iyi si. Ikibabaje ni uko ubibona byarangiza bikangizwa ukabifata nk’ibisanzwe ukabyirengagiza. Wasanga ari byo uri gukora ubu kandi, nta wundi muntu uzigera ubona muhuje nkawe.

5.Iteka yumva hari icyo mwaganira, aba yumva mwaganira byonyine

Aba ashaka ko wumva utuje, umeze neza, ukomeye ndetse utekanye. Abayumva wakwisanzura mbese ukavuga uko wumva ubuzima. Nta n’ubwo aba yumva mwagira icyo mupfa, aragukunda ku buryo yumva uri we muri wowe.

6.Iyo muri kumwe aba ashaka ko wishima bitewe n’amagambo ye….

Iyo muri kumwe, nawe uba wumva wishimye umwisanzuyeho, ukamubwira n’amabanga yawe ariko ntubihe agaciro kuko n’ubusanzwe umufata nk’usanzwe. Aba ashaka kurema ikirere cyiza hagati yawe nawe.

7. Arakwihanganira cyane

Ntabwo aba ashaka ko ubabara, nta n’ubwo aba ashaka ko ubona ko ari we munyamakosa, ni nayo mpamvu ayirinda kugira ngo utababara. Iyo yakubabaje vuba agusaba imbabazi, amakosa yawe nta nubwo ayitaho rwose.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore ukundana na Miss Naomie yaguze imodoka y’umuzinga| Nta guca ku ruhande avuze ku bijyanye nuko Naomie atwite

Ese koko Mc Tino agiye kurongora umukobwa yatereye ivi ejo? Yatumaze amatsiko yose twari dufite