Abantu bamwe na bamwe batekereza ko gukira ari ibintu byizana, gusa siko bimeze kuko gukira si amahirwe ahubwo gukira biraharanirwa.
Ibi bintu 5 nubikurikiza uzakira.
Kuzigama bikwiye: igihe cyose ukoreye amafaranga ntukayarye ngo ashire, ujye usiga ayo ugomba kuzigama, kandi igihe ubona yabaye menshi ntukayagumane ahubwo ujye uyaguramo umutungo udahomba, nk’ubutaka cyanga se ikindi.
Ntukagendere mu kigare: igihe cyose ukunda kugendera mu kigare kidafite inyungu ntuzigera ukira, ahubwo kizakumaraho n’utwo wari wifitiye.
Ujye ukoresha umutwe kurenza uko ukoresha imbaraga: igihe cyose ugiye gukora ikintu ujye ubanza utekereze icyo kizakugezaho, urugero: hari igihe umuntu ashobora kukurangira akazi kicyiyede nka remera kandi wowe utuye nyamirambo, ubundi ugahita wihutira kujyayo, kandi nyamara utabanje ngo utekereze ibyo uzatakaza nayo uzinjiza, ugasanga uhembwa 4000 frw, kumanywa urya 1500 frw, utegesha 1000 frw, n’ijoro urya 1500 frw, ubwose inzu wayishura iki?, rero biba byiza gutekereza mbere yo gukora.
Kwirinda ibishuko: twavuga nk’itabi, inzoga, indaya, ibiryabarezi, bet n’ibindi, niba ibyo wabikoraga tangira ubihungire kure.
Kwirinda kw’igira nyakamwe:iyo wigize nyakamwe igihe cyose ntanshuti ntimwe yakurangira akazi bibaho.