Umuryango wita ku buzima, Aids HealthCare Foundation (AHF Rwanda),watangaje ko umaze gutanga udukingirizo ibihumbi 134 muri Car Free zone yo mu Biryogo n’iyo ku Gisimenti mu minsi ine ya mbere y’iki Cyumweru.
Mu kiganiro Umuyobozi wa AHF yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru yavuze ko guhera ku wa mbere bamaze gutanga udukingirizo ibihumbi 134.
Muri Car Free Zone yo mu Biryogo hamaze gutangwa udukingirizo ibihumbi 83 mu gihe iyo ku Gisimenti hamaze gutangwa ibihumbi 51.
Yagize ati « Impamvu twahisemo kuhashyira udukingirizo n’uko ari ahantu hahurira abantu benshi bafite amaraso ashyushye. Kuko haba higanjemo urubyiruko hari n’ababa bashobora gusabana ».
Yongeyeho ko banashyize muri izi Car Free Zone ebyiri udukoresho abantu bifashisha bipima kugira ngo barebe ko bafite ubwandu bwa Sida ndetse bamaze gutanga utugera kuri 920.