in

“Nufashwa Yafasha” Umunyamakuru w’ubatse izina mu myidagaduro nyarwanda yatangiriye ku busa none ubu yujuje ishuri ryigamo abana afasha

Umunyamakuru Bujyacyera Jean Paul bakunda kwita “Gutermann Guter” wamenyekanye cyane mu biganiro by’imyidagaduro ku Isango Star, yatangiye gukabya inzozi ze yahoze arota akiri umwana.

Guterman ubusanzwe afite umuryango yise ‘Nufashwa Yafasha’ ufasha abatishoboye, yawutangije mu 2014 utangirira ku gitekerezo nta bushobozi buhambaye ufite.

Kubera ubuzima bubi(bw’ubukene) Gutermann yakuriyemo, byatumye akurana inzozi zo gushinga umuryango nk’uyu.

Yumvaga aba bana azabafasha kugera ku nzozi zabo harimo kwiga, kubaha ibikoresho by’ibanze ku buryo abarimo imfubyi, abatawe n’ababyeyi, abavutse ku babyeyi batabana n’abafite ubumuga na bo babona uburenganzira bwabo.

Akomeza avuga ko Umuryango ‘Nufashwa Yafasha’ yawutekereje ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho mu 2014 nyuma yo kumva impanuro z’umukuru w’igihugu, aho yavuze ko urubyiruko rugomba kwishakamo ibisubizo.

Mu 2015 ubwo yarimo gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza, nibwo yabonye imibereho y’abana b’aho avuka mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Ngarama babayemo bamwe baracikirije amashuri, abandi barabuze uko biga, yiyambaza inshuti n’abavandimwe batangira gukusanya inkunga basubiza mu ishuri abana 14.

Uretse gufasha abana, uyu Muryango washyizeho n’amatsinda y’ababyeyi nayo afashwa mu rugendo rwo kwiteza imbere aho borozwa amatungo magufi.

Ku wa 16 Kamena 2021 umunsi wahujwe n’umunsi w’umwana w’umunyafurika nibwo Gutermann yatashye ishuri ry’inshuke rifite agaciro ka miliyoni 50 Frw. Ni ishuri riherereye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Ngarama aho uyu musore avuka.

Gutermann Guter umunyamakuru wubatse izina mu myidagaduro nyarwanda

Ni ikigo cy’ishuri gifite ahantu ho kwigira no kwidagadura kandi kizatanga serivisi zitandukanye nk’ishuri ry’incuke, serivisi zita ku mirire ku bana, uburezi binyuze muri siporo, umuziki na sinema ndetse n’isuku n’isukura. Ryakira abana bagera ku 100 mu byiciro bitatu n’abarimu batatu, n’abandi bakozi b’ishuri.

Ryatangiranye umwaka wa mbere w’inshuke, uwa kabiri n’uwa gatatu. Ni ishuri ryubatswe ku nkunga ya Umubano Association yo mu Bubiligi, Intara y’Iburengerazuba ya Flanders mu Bubiligi n’Umuryango w’Abasuwisi witwa SpendeDirekt.

Uyu musore avuga ko ubu yishimira iyi ntambwe ndetse akaba atangiye gukabya inzozi ze bya nyabyo noneho. Ku wa 17 Nyakanga bamwe mu bana bigaga muri iri shuri rya Gutermann basoje icyiciro cy’inshuke.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kuri uwo munsi imiriro izaka igihugu cyose kuyizimya bizagorana: ku wa gatandatu ni umunsi abasiporutifu bazaba babuze amahitamo y’aho bazerekeza

Umanika agati wicaye wajya ku kamanura ugahaguruka! Umuhanzikazi Card B umujinya we umukururiye ibyago azahora yicuza