in

Nubwo Manchester United yavuniye ibiti mu matwi, ibya Ronaldo bigiye kuva mu nzira

Ronaldo yongeye gutanga ubutumwa ko Manchester United ishatse yamureka akigendera, nyuma yo gusimbuzwa agahita ataha umukino utarangiye.
Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru nibwo Manchester United yakinaga umukino wa gicuti na Rayo Vallecano, umukino wabereye mu Bwongereza. Amakipe yombi yanganyije igitego 1-1, aho Manchester United yari yakoresheje abakinnyi benshi bo mu ikipe ya kabiri.

Manchester United yagiye gukina uyu mukino bucyeye bwaho yari yatsinzwe na Atletico Madrid, igitego kimwe ku busa. Kuva Erik Ten Hag yagirwa umutoza mukuru wa Manchester United, wari umukino wa mbere Cristiano Ronaldo akiniye mu biganza by’uyu mutoza. Erik Ten Hag yahisemo gukinisha uyu musore w’imyaka 37 iminota 45 gusa, ubundi asimburwa na Amad Diallo. Ronaldo nyuma yo gusimbuzwa yahise azinga ibikapu bye, asohoka mu rwambariro afata imodoka aritahira.

Ronaldo yasohotse mu rwambariro aritahira

Ni igikorwa kitashimishije abafana kuko bamwe banamubwiye ko niba yumva adafite inyota yo gukinira ikipe yamukujije, yakigendera nta kibazo. Ronaldo ku ruhande rwe ntabwo yishimiye intego za Manchester United ndetse ko kuba itazakina Champions League yumva byazamusubiza inyuma mu duhigo twe, harimo kuba umukinnyi w’amateka watsinze ibitego byinshi muri Champions League.

N’ubwo Ronaldo atarabona ikipe imushaka, ariko yifuza ko Manchester United yashyiraho igiciro cy’amafaranga ishaka ubundi amakipe akaza. Manchester United yo yeretse Ronaldo ko agomba kwicara hasi agakina, ubundi umwaka asigaje warangira akigendera.

N’ubwo yari yagarutse mu kazi ariko ntiyagashoje.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Andi mafoto mutabonye ya wa mukobwa wari wambaye umwenda ubonerana mu gitaramo cya Tayc

Yolo The Queen yabajije abanyarwanda bashaka kumubona niba biteguye kuza kumureba ejo bundi