in

Ntuzashyingiranywe n’umugabo uba mu nzu y’umuryango! Dore ubwoko 12 bw’abagabo utagomba gushingiranywa nabo

Ntuzashyingiranywe n’umugabo uba mu nzu y’umuryango! Dore ubwoko 12 bw’abagabo utagomba gushingiranywa nabo

1. Umugabo utagira intego : nuramuka ushakanye n’umusore uba wumva nta ntego afite mu buzima bwe, ubuzima bwanyu buzarangirira mu rushako.

2. Umuntu udatinya Imana: Umugabo udatinya Imana aba ari ikindi kindi, biragoye cyane kubana nawe kuko akenshi usanga nawe ubwawe ayikwangisha.

3. Umunyarugomo ; ntuzashakane n’umusore ubona ko akunda urugomo, nuramuka wemeye mukabana nubundi akabaye icwende ntikoga n’urwo rugomo azajya aruzana mu rugo.

4. Umunyantege nke : ntuzashake umugabo uhora ugaragaza ko ari umunyantege nke kuko uwo no gutunga urugo biba bizamugora.

5. Umugenzuzi : ntuzashakane n’umugabo ubona ko akunda kugenzura utuntu twose, kuko uwo muhora mu matiku kubera aba agenzura udukosa twawe twose.

6. Umugabo urakazwa n’ubusa cyane : ntuzashakane n’umusore kandi ubizi neza ko akantu kose umubwiye ahita arakara.

7. Umugabo uba mu nzu y’umuryango: ntuzashakane n’umusore ubizi neza ko inzu abamo ari iyo yasigiwe n’umuryango, kuko isaha n’isaha abavandimwe be baba baza kubakuramo.

8. Umubeshyi : ntuzashakane n’umugabo kandi ubizi neza ko akunda kubeshya.

9. Umuntu ukunda akazi cyane : hari abantu baba bakunda akazi ku buryo adashobora kukubonera umwanya, ibyo nibyo akenshi bituma wishora mu ngeso zo kumuca inyuma.

10. Umugabo wanga umuryango we : niba umugabo yanga umuryango we, menya ko bidatinze n’uwawe ashobora kuzawanga ndetse rimwe na rimwe akanga abana be avuga ko atari abe.

11. Abagabo bakunda abagore cyane: nushakana n’umusore kandi ubizi neza ko akunda guheheta mu bagore uzamenye ko uzaba wikururiye umuruho.

12. Umugabo udakunda gukora : hari abagabo badakunda gukora bahora bumva ko bazatungwa n’umuryango cyangwa bazabaho ari uko bagurishije amasambu.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Sam Karenzi yahururije ikipe ya Kiyovu Sports iri kuvugwamo ibihanwa n’amategeko y’u Rwanda byakozwe na Perezida Mvukiyehe Juvenal

Hitabajwe abasirikare kugira ngo Mohammed Salah asohoke mu kibuga -AMAFOTO

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO