in

Ntiwakiba mu nzu y’Imana ngo birangire gutyo gusa! Amakuru mashya kuri Kiliziya iherutse kwibwa i Huye

Mu ijoro ryo rya tariki 28 Ugushyingo 2023, ni bwo abantu bataramenyekana bigabije Kiliziya nto ‘chapelle’ iri mu rugo rw’abasaza n’abakecuru ruyoborwa n’umuryango w’Ababikira b’Abizeramariya mu karere ka Huye, Umurenge wa Tumba, mu kagari ka Gitwa maze biba taberinakuro(tabernacle) hamwe n’igikoresho bifashisha bashengerera(austentoire).

Birakekwa ko ababyibye bibwiraga ko ari zahabu batwaye. Ibyibwe byaje gutoragurwa mu gashyamba kari hafi aho(mu mbago z’ikigo) ubu bikaba byasubijwe mu kiriziya.

Umuyobozi w’iki kigo, Soeur Julienne Mukarwego na we yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko ibyo abajura bibye byaje kuboneka.

Yagize ati “Dukeka ko ababyibye baba baratekereje ko ari nka zahabu batwaye. Nka austentoire ni agakoresho gakozwe mu cyuma n’ibirahure gashyirwamo hositiya mu gihe cyo gushengerera. Uwakabona kabengerana yakeka ko ari nka zahabu, ni nabyo n’abaje kwiba bashobora kuba barakekaga’’.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yabikoreye mu bwato: Dj Sonia uzwiho kwerekana ibyiza bimutatse yongeye gusembura benshi ubwo yerekanaga icyo arusha izindi nkumi -AMAFOTO

Umusore witwa Martin yasanze umugore we ari kumuca inyuma ku munsi w’ubukwe, umugore amubwira ko uwo musore ari musaza we – Amashusho