in

Ntibizoroha:Umusaza w’imyaka 60 yakatiwe burundu azira gufata ku ngufu umwana w’imyaka 9

Umusaza w’imyaka 60 yakatiwe igifungo cya burundu azira gufata umwana muto ku ngufu muri Nigeria.

Urukiko rwakatiye umusaza w’imyaka 60, Dayyabu Madaki igifungo cya burundu azira gufata umwana muto w’umukobwa ku ngufu.

Uyu musaza yagejejwe imbere y’urukiko azira gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 9 y’amavuko no kumusambanya ku gahato.

Uregwa yari yahakanye icyaha ashinjwa,ariko abunganira ubushinjacyaha , batanze abatangabuhamya batanga ibimenyetso bibiri, harimo amagambo ya polisi y’uregwa na raporo y’ubuvuzi kugira ngo hemezwe neza ko uwo mwana yafashwe.

Umushinjacyaha yavuze ko icyaha cyo gufata ku ngufu gihanishwa igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha, ibimenyetso byose byasanze ahamwa n’icyaha uregwakatirwa igifungo cya burundu.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imyaka n’imibare :Umuzungukazi yashyingiranwe n’umusore arusha imyaka 30

Umufana wa Bwiza yamuteye umutoma wo ku rwego rwo hejuru nyuma y’amafoto ye yabonye