in

Ntibisanzwe:Uyu mugabo ni we wa mbere ku isi wajyanye Imana mu rukiko ayishinja ibyaha bitabarika..

Abemera Imana bavuga ko ari umwuka ,mbese ko atari n’umuntu cyangwa ko itaboneshwa n’amaso gusa uyu mugabo we yakoze agashya atanga ikirego cye mu rukiko ashinja Imana ibyaha bitandukanye, asaba ko yaburanishwa. Ubitekereje wakumva ibi bitabaho ariko ni ukuri kuzuye.

Yitwa Ernie Chambers akaba yaravutse mu 1937, uyu mugabo ni umunyamategeko ndetse se umubyara akaba yari pasiteri, uyu Ernie yarangije kaminuza mu ishuri ry’amategeko mu 1959. Ernie ni umunyamerika ariko ukomoka ku babyeyi b’abanyafrica ndetse akaba ari nawe wa mbere wo muri ubu bwoko wabashije kuba umusenateri muri leta ya Nebraska avukamo.

Uyu yatangiye kuvuga nabi Imana benshi basenga mu mwaka wa 2007, uyu avuga ko Imana ariyo ikwiye kugayirwa ibyago byose biba ku isi birimo, nk’imyuzure ikomeye ihitana benshi, imitingito ikaze ndetse n’ibindi byago byinshi bitubaho.

Uyu yamaze gutanga ikirego mu rukiko asaba ko hareba icyakorwa maze hagafatwa umwanzuro ushobora gukumira Imana kuzongera guteza isi ibyago binyuranye. Ku munsi wo kumva uru rubanza rwe mukwezi kwa munani 2008, ubwo yari yiteguye gukurikirana urubanza rwasomwe n’umucamanza witwa Marlon Pork, uyu Ernie ngo yatunguwe no gusanga intebe bateguriye uregwa ariwe “Imana” yari ibereye aho.

Uyu ntibyaciriye aho kuko yahise asaba ko yahabwa imyirondoro yaho Imana ibarizwa (address), iyi aderesi ntiyabashije kuyihabwa ndetse afata umwanzuro wo gusubika uru rubanza rwe kuko yari amaze kubona ko Imana itaburanishwa idahari.

Nyuma Ernie yaje kuvuga ko yemeza ko Imana atari umuntu nk’uko twe tumeze, ariko ashimangira ko Imana idashobora kwemera kuza mu rukiko kuko ititeguye kwakira imyanzuro yafatirwa n’urukiko. Gusa we ngo yashatse kwerekana ko uko byagenda kose buri muntu ufite cyangwa ikintu kigaragara mu ikosa iryariryo ryose gishobora kuzanwa m’urukiko.Bityo ko Imana nayo igomba kuburanishwa.

Ese wowe ni iki utekereza ku myitwarire yuyu mugabo?bidusangize muri comment.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Agahinda k’umubyeyi wagurishije impyiko ye ashaka kurihira umukobwa we amashuri birangira yiyahuye atayarangije kubera urukundo.

Akumiro:Umugabo yasutse amarira nyuma yo kumenya ko abagore be babiri yishakiye birwa batingana yagiye mu kazi.