Umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe za America muri Leta ya Idaho yabyaye umwana afite mu ntoki agapira ko mu mura k’abagore ko kuboneza urubyaro (IUD) ,uyu mugore yari yashyizwemo ubwo yabonezaga urubyaro.
Uyu mugore yavuze ko yashakanye n’umugabo we witwa John Francis ubwo bari bafite imyaka 19 ariko kandi bashakana badashaka guhita bibaruka ,biyemeza kujya kuboneza urubyaro ,uyu mugore bamushyiramo agapira ko mu mura kazwi cyane mu magambo y’impine nka IUD (Intra-Uterine Device) kaba kameze nk’inyuguti ya T ko kumurinda gusama.
Gusa ngo nyuma y’ibyumweru 2 yatangiye kumererwa nabi ariko ntiyite kukuba atwite kuko yumvaga yashyizwemo ako gapira ,ariko yiyemeza gufata ibimenyetso ngo arebe niba yarasamye asanga yarasamye.
Kuko yumvaga umwana ntacyo amutwaye yiyemeje kubyara gusa ngo abaganga nawe ubwe batungurwa no gusanga umwana we avutse apfumbase aka gapira mu ntoki ze.
Daily Maily dukesha iy’inkuru ivuga ko icyatunguranye cyane ari ukuba uyu mwana yavutse apfumbase aka gapira ariko kandi ko ubundi umuntu 1 ku 100 baboneza urubyaro bakoresheje aka gapira birangira basamye .