Ntibikunze kubaho ko ababyeyi babyarira mu ndege kuko indege nyinshi zidakunze kwemera gutwara abagore barengeje amezi arindwi batwite, mu gihe hatari impamvu zihariye, gusa tariki 19 Mutarama, umugore wari mu ndege ya Emirates iva Tokyo mu Buyapani ijya Dubai, yabyariye mu kirere.
Uwo mugore yabyaye neza abifashijwemo n’abakozi b’indege, kubera ko mu mahugurwa bahabwa harimo no gufasha umugore ugiye kubyara cyangwa izindi ndwara zitunguranye.
Iyo ikibazo gikomeye kikarenga ubushobozi bwabo, indege isabwa kugwa ku kibuga cy’indege kiri hafi kugira ngo umurwayi yitabweho n’abaganga babizobereyemo.
Uru rugendo rwatwaye amasaha 12, rwarangiye umwana na nyina bageze i Dubai bameze neza, bitabwaho n’abaganga bo ku kibuga cy’indege.