in

Ntibisanzwe: Intama yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu kubera impamvu ikomeye

Muri Sudan y’Epfo haravugwa inkuru y’intama yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu kubera kwivugana umugore w’imyaka 45

Ku wa 28 Gicurasi 2022 nibwo ikinyamakuru The Mirror cyatangaje ko iyi ntama yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu nyuma yo kwivugana umugore w’imyaka 45 witwa Adhieu Chaping.

Major Elijah Mabor umuyobozi wa Polisi mu gace ka Lumbek East yavuze iyi ntama yishe uyu mugore imuteye amahembe mu mbavu, ndetse yongeraho ko ikimara ku mwica yarahise itabwa muri yombi.

Polisi yabajijwe impamvu nyir’intama atari we watawe muri yombi mu cyimbo cy’intama. Yasubije ko icyaha ari gatozi.

Ubu iyi ntama yagiye gufungurwa mu birindiro bya gisirikare mu gihe cy’imyaka itatu.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto: Ingutiya Harmonize yari yambaye yaburiwe izina

Umugeni yatunguranye arya umutsima ukoze mu ishusho y’ubugabo(Video)