Umugororwa wakatiwe igihano cyo kwicwa anyonzwe, yakoze impanuka ajyanwa mu bitaro abaganga batangira ku mwitaho ngo ataza kunogoka ataranyongwa.
Imodoka yari itwaye imfungwa n’abagororwa yakoze impanuka mu gace kitwa Ukonga, hanyuma bahita bakora ubutabazi bwihuse abakomeretse bagezwa kwa Muganga ngo bavurwe.
Muri abo bafungwa harimo uwari wakatiwe igihano cyo kwicwa anyonzwe, ubwo yagezwaga kwa Muganga, abaganga bakoze ibishoboka ngo baramire ubuzima bwe ataza kwitaba Imana igihano cye kidashyizwe mu bikorwa.
Ntamakuru menshi yatangajwe ndetse n’amazina y’uyu mugabo bivugwa ko abaganga bariho bamwitaho by’umwihariko ngo adapfa igihano cye cyo kunyongwa kidashyizwe mu bikorwa.
Ikigaragagara nuko abacunga gereza hamwe n’abaganga ba mu kikije ndetse nawe aho aryamye ku gitanda cy’abarwayi bigaragara ko yakomeretse bikomeye.