Harmonize yakiriye mu rugo iwe Umuhanzi w’Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda witwa Umutoza Laika, abifashijwemo n’inshuti ze zo muri Uganda bagirana ibihe byiza.
Ibi byatangiye ari ugukorana indirimbo hagati y’aba bombi bishobora kuba bigeze kure kuko hari n’amashusho agaragaza Laika yambaye ikanzu yoroshye ibonerana, abyinana na Harmonize indirimbo yise ‘Nzuuno’ iri mu zigezweho z’uyu muhanzikazi.
Laika ni umuhanzikazi umaze imyaka itatu yinjiye mu muziki, azwi mu ndirimbo zirimo Love Story, Netwalira, Overdose, Your Body, You Single, My Type na Nzuuno aherutse gusohora.
Kiri kitya pic.twitter.com/7nlwYhJhCO
— Mudra D' Viral🎙️ 🇺🇬 (@Mudradviral) September 27, 2023