in ,

Ntabwo urabona Anita Pendo ari muri iki gikorwa (ifoto)

Abenshi mumuzi ari ku rubyiniro nk’umushyushyabirori abandi mumwumva kuri Radio ya RBA mu kabimukundira gusa muri mwese ni bake babonye uyu mukobwa ukunzwe na benshi  mu Rwanda ari mu gikoni atetse.

Anita wigirira imvugo imukururira abafana,kuri ubu yiyeretse  abamukurikira barenga ibihumbi 31,yibereye mu gikoni atetse umuceri nk’uko ubwe yabyiyandikiye kuri Instagram

ati” …karangazi kwa nyogokuru…uyu muceri urashya da? Ndimo nokwiyumvira akaririmbo ka Celine Dion (my heart will go on).hhhhhhhhhhhpp

Anita Pendo wivugiye ko yibereye  i Karangazi mu burasirazuba kwa Nyirakuru  ,yabiherekesheje ifoto imugaragaza yicaye imbere y’iziko ricanye riteretseho isafuriya  ndetse ateruye akaradiyo ,ngo yiyumvira indirimbo ya Celine Dion mu gihe ategereje ko umuceri ushya.

Iki ni ikimenyetso cyo kwiyoroshya.

Ni bacye mu bakobwa bapfa kwigaragaza bari mu mirimo yo mu rugo  ,ndetse abenshi bavugwaho gushyira hanze amafoto yabo basohokeye ahantu hahenze,bari mu mamodoka,bari mu mazu atinyitse kugira ngo abababona barusheho kubibatinyira nyamara bitandukanye n’uko bari by’ukuri .

https://www.instagram.com/p/BGlLwN9s-Tr/?taken-by=pendoanita&hl=en

 

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Elysee
Elysee
7 years ago

fière d’être qui tu es.
Niyo nayo n’indangagaciro.

alvera
alvera
7 years ago

Eeeee! Pendo tumwigireho pe kwicisha bugufi ningenzi

Abakobwa b’ibyamamare bafite ubwiza n’ikimero kurusha abandi mu Rwanda (amafoto)

Dore ibihe byiza byaranze urukundo rwa Platini n’umukunzi we Diane (amafoto)