Nta musore usaza atabonye! I Kigali, Umusore yananiwe guhaza umukunzi we maze umukobwa afata icyemezo cyo kujya kwihaza ahandi none yagarutse no guhaza uwo musore ariko nyamusore ntabyumva.
Ku rubuga rwa Facebook umusore yagishije inama, aho yagize ati: “Hari umukobwa twakundanye twiga muri kaminuza, mukunda bidasanzwe kuburyo mu bushobozi bwanjye buke numvaga byose byanjye tuzabisangira. Urukundo rwacu ntirwarambye kuko yaje kwishakira undi musore atambwiye. Narababaye cyane numva sinzongera gukunda ukundi. Nyuma y’amezi 4 yaje kumbwira ko anshaka cyane, maze turahura. Ikintu cya 1 namubajije impamvu yampemukiye maze ambwira ko byose arinjye yabikoreye. Ngo yakoze divorce nuwahoze ari umugabo we akandi ko byose yabikoze kubera njye. Yarambwiye ngo yakoze ubukwe akurikiye amafranga y’uwo musore kuko yabonaga ubushobozi bwanjye ari buke maze ahitamo gushaka ikindi gisubizo kugira ngo tuzabane mu buzima bwiza. Ubu arashaka ko dukora ubukwe tukaba umugabo n’umugore. Ndamukunda cyane mubyumve, ariko natekereza umuntu wakoze ikintu nka kiriya nkumva ngize ubwoba. Ngaho namwe mumfashe gufata umwanzuro ntazicuza.”