in

Nta mugabo usaza atabonye, umugabo aragisha inama nyuma y’uko inkumi zitishimiye kurongora kwe zatangiye kumutangamo pase kugira ngo zimusenyere

Nta mugabo usaza atabonye, umugabo aragisha inama nyuma y’uko inkumi zitishimiye kurongora kwe zatangiye kumutangamo pase kugira ngo zimusenyere.

Ku rubuga rwa Facebook, umugabo yagishije inama.

Yagize ati: “Mwaramutse neza bakunzi ba radio Kiss Fm, njye ndi umupapa ndubatse mfite umugore umwe n’umwana umwe, gusa umugore nashatse mutereta yarafite inshuti nyinshi zitadukanye ariko zimwe zimaze kumenya ko agiye gushaka zarababaye zitagira kumbwira ngo uriya mukobwa ugiye gushaka ni ikirara n’ibindi byinshi. Ibyo sinabitindaho ndabireka none ubu hari inshuti imwe yabonye ko kuntandukanya n’umugore wanjye bitapfa gushoboka none itangiye gufata nimero yanjye ikayiha abakobwa batandukanye ikababwirako abahaye pase ngo nibogari ntibinanirwe. Umwe mubo yahaye pase namuganirije ntuje ambwira uwamuhaye nimero yanjye nsanga ni iyo nshuti twizeraga. Mutugire inama tubimubaze? tumwihorere ? Madamu yamurakariye pe hamwe ari no gushaka kumuhamagara ngo amutuke nkamubuza, ubu phone nazimwatse, murakoze.”

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Meddy na Mushiki we Daniella bongeye guta amarira nyuma yo kubura Mama wabo ubabyara

Yishwe urubozo! Amateka ya Jeane Nubuhoro wabaye Nyampinga wambere w’u Rwanda (AMAFOTO)