Nta mugabo usaza atabonye, umugabo aragisha inama nyuma y’uko inkumi zitishimiye kurongora kwe zatangiye kumutangamo pase kugira ngo zimusenyere.
Ku rubuga rwa Facebook, umugabo yagishije inama.
Yagize ati: “Mwaramutse neza bakunzi ba radio Kiss Fm, njye ndi umupapa ndubatse mfite umugore umwe n’umwana umwe, gusa umugore nashatse mutereta yarafite inshuti nyinshi zitadukanye ariko zimwe zimaze kumenya ko agiye gushaka zarababaye zitagira kumbwira ngo uriya mukobwa ugiye gushaka ni ikirara n’ibindi byinshi. Ibyo sinabitindaho ndabireka none ubu hari inshuti imwe yabonye ko kuntandukanya n’umugore wanjye bitapfa gushoboka none itangiye gufata nimero yanjye ikayiha abakobwa batandukanye ikababwirako abahaye pase ngo nibogari ntibinanirwe. Umwe mubo yahaye pase namuganirije ntuje ambwira uwamuhaye nimero yanjye nsanga ni iyo nshuti twizeraga. Mutugire inama tubimubaze? tumwihorere ? Madamu yamurakariye pe hamwe ari no gushaka kumuhamagara ngo amutuke nkamubuza, ubu phone nazimwatse, murakoze.”