in

“None agiye bitabaye” Umwana wakuze atazi ababyeyi be ariko arerwa na Pastor Théogene, yatanze ubuhamye bw’ukuntu uyu yita Se yabakundaga maze abari aho barushaho kurira (Amafoto)

Mu gitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Pastor Théogene,  cyaraye kibaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri taliki 27 Kamena 2023, hatanzwe ubuhamya bugarukaku bikorwa bya Nyakwigendera wahitanwe n’impanuka yakoreye muri Uganda maze abari aho bararira.

Mu magambo yuzuye ikiniga umwe mu bana yareraga witwa Mutaramu Jacques, yagaragaje uko uyu mupasiteri yita se yamukuye ahabi, akamurera akamusubiza ibuntu.

Yagize ati “Nakuze ntazi mama na papa ariko yahoraga ampumuriza umunsi ku wundi. Ati mwana wanjye humura aho batari nzahababera. Aba bavandimwe mubona abenshi ni abanyeshuri mu yisumbuye, harimo n’uwari utangiye kaminuza muri iyi minsi.”

Yarakomeje Ati “Ni we wari utugize ndabinginze muzakurikirane imibereho yacu (arira). Ndabasabye muzaturebe. Yambwiye ko azanezezwa no kubona anshyingiye none agiye bitabaye.”

Ubwo yavugaga ibi, kwihangana byari byanze, arimo kurira ndetse n’abari aho nabo amarira yari meshi.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza bahita banabatizwa! Byari ibyishimo Iwawa ubwo abagororerwayo babatizwaga abandi bakagarukira Imana (AMAFOTO)

“Twamwishyura tukanamuguriza” Mu bwishongozi bwo ku rwego rwo hejuru, ikipe ya Rayon Sports yavuze ukuntu isigaye icyize cyane ubwo yabazwaga ku ideni rya Jorge Paixao