Nyuma y’umunsi umwe gusa umunyamakurukazi Umutoni Josiane wakoreraga TV10 asezeye ku itangazamakuru, undi munyamakuru w’iki gitangazamakuru yatangaje ko yahasezeye.
Rukundo Paru wakoraga ibiganiro bya Sinema kuri RadioTv10 yamaze gutangaza ko asezeye kuri iki gitangazamakuru.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Paru yagize ati “Nshuti n’abafana banjye ndashaka kubamenyesha ibyo byose “byihuse ako kanya” 27 Gashyantare urugendo rwanjye na Radio Tv10 rurangiye.
Akomeza agira ati “Ndabizi nk’umunyamakuru nagize uruhare kugira ngo murikire uruganda rwa Sinema mu Rwanda. Byari byiza kugenda kandi mbyishimira mu gihe byo kubitekereza ntibyari byoroshye.
Banyamakuru bagenzi banjye, bakunzi bange, abakora amafilime bagenzi banjye, mwarakoze kunyizera. Turabona vuba.”