in

“Nimundebe ni njye si umuzimu wanjye” Umukozi w’Imana Pasiteri Ezra Mpyisi wabitswe ko yapfuye yavuze amagambo akomeye

Umukozi w’Imana Pasiteri Ezra Mpyisi yavuze ku makuru y’ibihuha aherutse kumuvugwaho ko yitabye Imana, avuga ko akiri muzima nubwo azataha igihe nikigera kandi ko n’uwamubitse na we azapfa. Ati “Nimundebe ni njye si umuzimu wanjye.”

Ku mbuga nkoranyambaga hari hamaze iminsi hacicikana amakuru y’ibihuha yavugaga ko uyu mukambwe w’imyaka 101 yitabye Imana, ariko anyomozwa n’abasanzwe bari hafi y’umuryango we.

Mpyisi uzwiho no gushyenga mu biganiro bye, yavuze ko na we aya makuru yamugezeho, ariko ko atitabye Imana, uretse ko atanafite ubwoba bwo kwitahira.

Ati “Nanjye byangezeho, ndavuga nti ‘ese ko mbibonye naba nduhutse, nababara?’ navuze nti ‘iyo biba impamo’, ariko abakunzi banjye bo ntibashaka ko mpfa ubu, barashaka ko nkomeza kubaho.”

Pasiteri Mpyisi avuga ko amaze igihe arembejwe n’umubiri, ku buryo na we yumva ashaka kwitahira, ati “Kuko amezi atandatu ndibwa […]”

Yakomeje anyomoza abavuze ayo makuru, ati “Ndacyariho nimundebe nafunze n’ikaruvati.”

Yakomeje agira ati “Ni njye ubabwira si umuzimu wanjye. Ni njye ubabwira ko nkiri muzima ko nkiriho ko ngihumeka kandi nkaba mbishimira Imana

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byarangiye asutse amarira! Umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko wo mu muryango wa Pamella yamuvugiye ibihozo amwifuriza kurushinga rugakomera na The Ben -AMAFOTO

Kuyiterura byasabaga ubwitonzi! The Ben yahaye impano yakataraboneka umukunzi we Miss Uwicyeza Pamela (AMAFOTO)